Umunyarwandakazi Wamariya yagiriwe icyizere na Perezida Obama
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Barack Obama yashyize Umunyarwandakazi Wamariya Clemantine mu kanama kayoboye inzibutso n'inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) zubatse ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Uyu mukobwa w'imyaka 23 ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko akaba n'Umunyarwandakazi, niwe muntu muto wavukiye ku mugabane w'Afurika ubashije gushyirwa n'Umuyobozi w'Ikirenga muri Amerika muri aka kanama gakomeye gafite ububasha bwo kuyobora inzibutso n'inzu ndangamurage za Holocaust zigera kuri 57 zubatse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Niwe muntu muto uciye agahigo ku kujya muri aka kanama
Amakuru dukesha urubuga rwa "National Public Radio" avuga ko Wamariya Clemantine w'imyaka 23 wiga muri Kaminuza ya Yale ifatwa nk'imwe mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994 ubwo yari afite imyaka 6 yonyine yishimiye gushyirwa muri aka kanama.
Uretse kuba ari umwe mu Banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ugaragara kenshi mu bikorwa bivugira ndetse biharanira uburenganzira bw'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ntahwema gukangurira abanyeshuri bigana muri Kaminuza ya Yale kuza kureba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Ubwo aheruka mu Rwanda yagize ati : ...
Wamariya Clemantine ni umwe mu bantu baje bayoboye itsinda ry'abanyeshuri 15 baturutse muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ryakiriwe na Perezida Paul Kagame kuwa 18 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro.
Yagize ati : "Aba banyeshuri nabashishikarije kuza kureba u Rwanda kubera ibyabereye muri iki gihugu, ndetse no kureba aho kigeze cyiyubaka kandi mu biganiro twagiranye na Perezida twasobanuriwe byinshi birimo politiki y'igihugu, uburezi ndetse n'ubuzima bw'abaturage muri rusange".
Uwo munsi kandi yatangaje ko we na bagenzi be biyemeje kuba abavugizi b'ibyo u Rwanda rukomeje kugenda rugeraho umunsi ku munsi.
Uretse uyu mukobwa ukiri muto Perezida Obama yashyize muri aka kanama, Umunyabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Ban-Ki-Moon aherutse kugira Madamu Aissa Kirabo Kacyira umuyobozi wungirije mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe imiturire ku isi, bikaba byerekana icyizere Abanyarwandakazi bakomeje kugirirwa mu rwego mpuzamahanga.
Source: www.igihe.com
Good
ReplyDelete