You are welcome on INDANGAMIRWA Official Blog / Murakaza neza ku rubuga rw' INDANGAMIRWA

Welcome message

Rwandan Students Abroad "Indangamirwa" are pleased to welcome all visitors of this blog. It will be our pleasure if you get informed about what is going on in Rwanda and if you take time to tell us what you plan to do for its sustainable development.

Enjoy the blog content.
-------------------------------------------------------------------------------

Saturday, November 19, 2011


Umunyarwandakazi Wamariya yagiriwe icyizere na Perezida Obama
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Barack Obama yashyize Umunyarwandakazi Wamariya Clemantine mu kanama kayoboye inzibutso n'inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) zubatse ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Uyu mukobwa w'imyaka 23 ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko akaba n'Umunyarwandakazi, niwe muntu muto wavukiye ku mugabane w'Afurika ubashije gushyirwa n'Umuyobozi w'Ikirenga muri Amerika muri aka kanama gakomeye gafite ububasha bwo kuyobora inzibutso n'inzu ndangamurage za Holocaust zigera kuri 57 zubatse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Niwe muntu muto uciye agahigo ku kujya muri aka kanama
Amakuru dukesha urubuga rwa "National Public Radio" avuga ko Wamariya Clemantine w'imyaka 23 wiga muri Kaminuza ya Yale ifatwa nk'imwe mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994 ubwo yari afite imyaka 6 yonyine yishimiye gushyirwa muri aka kanama.

Asubiza umunyamakuru Renee Montagne wari umubajije uko abona ahazaza he ari muri aka kanama n'icyo yumva kujya muri aka kanama bizamumarira, Wamariya yasubije ati : "Nibwira ko kwicarana n'abantu b'abanyabwenge bafata ibyemezo ari ikintu cyiza kandi gikomeye. Abantu bashobora kuba batazi ko umuntu ashobora gukurira mu buzima bw'ubuhunzi adafite se, adafite nyina, ariko nta kidashoboka ; nzafatanya n'aba bantu nkore ibyo ngomba gukora".
Uretse kuba ari umwe mu Banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ugaragara kenshi mu bikorwa bivugira ndetse biharanira uburenganzira bw'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ntahwema gukangurira abanyeshuri bigana muri Kaminuza ya Yale kuza kureba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Ubwo aheruka mu Rwanda yagize ati : ...
Wamariya Clemantine ni umwe mu bantu baje bayoboye itsinda ry'abanyeshuri 15 baturutse muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ryakiriwe na Perezida Paul Kagame kuwa 18 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro.

Uwo munsi Wamariya yatangarije IGIHE.com ko ashimishwa n'aho igihugu cyamwibarutse kigeze cyiyubaka ndetse ngo anezezwa no kubwira abanyeshuri bigana kuza gusura u Rwanda.
Yagize ati : "Aba banyeshuri nabashishikarije kuza kureba u Rwanda kubera ibyabereye muri iki gihugu, ndetse no kureba aho kigeze cyiyubaka kandi mu biganiro twagiranye na Perezida twasobanuriwe byinshi birimo politiki y'igihugu, uburezi ndetse n'ubuzima bw'abaturage muri rusange".
Uwo munsi kandi yatangaje ko we na bagenzi be biyemeje kuba abavugizi b'ibyo u Rwanda rukomeje kugenda rugeraho umunsi ku munsi.
Uretse uyu mukobwa ukiri muto Perezida Obama yashyize muri aka kanama, Umunyabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Ban-Ki-Moon aherutse kugira Madamu Aissa Kirabo Kacyira umuyobozi wungirije mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe imiturire ku isi, bikaba byerekana icyizere Abanyarwandakazi bakomeje kugirirwa mu rwego mpuzamahanga.


1 comment:

Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!

Popular Posts