You are welcome on INDANGAMIRWA Official Blog / Murakaza neza ku rubuga rw' INDANGAMIRWA

Welcome message

Rwandan Students Abroad "Indangamirwa" are pleased to welcome all visitors of this blog. It will be our pleasure if you get informed about what is going on in Rwanda and if you take time to tell us what you plan to do for its sustainable development.

Enjoy the blog content.
-------------------------------------------------------------------------------

Tuesday, September 24, 2013

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo ku Isi kurenza amaso intego z’ikinyagihumbi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bo ku Isi kureba kure bakarenza amaso intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs (Millennium Development Goals) zigomba kuba zagezweho mu 2015 ; ahubwo bagashyiraho intego za nyuma ya 2015 zirenze ibyo kurwanya ubukene.

Ibi Perezida Kagame abitangaje mbere y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganijwe gusuzuma gahunda zizakorwa nyuma ya 2015. Iyo nama ikaba iteganyijwe kubera i New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Inkuru yanditse na Aljazeera, ivuga ko Perezida Kagame yasabye ko mu itegurwa ry’ingamba za gahunda ya nyuma ya MDGs, abayobozi bagomba kuzareba kure y’intego zari zarashyizweho.
Yagize ati "Mu Rwanda MDGs ni inyubako ikomeza ntabwo ari igisenge."
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo intego za nyuma ya 2015 zizagerweho, ari uko buri muyobozi azazigira ize.

Yakomeje agira ati "Afurika yamaze igihe kirekire ari umugabane ucecetse, none ubu urarangwa n’iterambere mu bukungu na politiki, dutangiye kwerekana ingufu zacu nyazo. Kandi ibyinshi byagezweho hakoreshejwe ibisubizo by’iwacu."
Yavuze ko mu Rwanda hose abaturage bahurira mu midugudu bagasuzumira hamwe ibyabateza imbere : umuhanda mushya, ishuli rishya, ikiraro cyangwa amasoko y’amazi. Perezida Kagame asanga iterambere nyaryo ari iriha ijambo umuturage.

Perezida Kagame yanasabye ko abantu batakomeza kwibanda ku kurwanya ubukene gusa. Yagize ati "Ntibihagije kureba ku kurwanya ubukene gusa. Niyo mpamvu igihe cyose tuvuga ku iterambere, tuvuga kuzamura ubukungu n’iterambere. Niyo mpamvu dukomeza gushora imari mu burezi n’ikoranabuhanga rigezweho. Mu bihugu byinshi by’Afurika, urubyiruko nizo mbaraga zikomeye. Kurutera inkunga, kuruha ubushobozi bwo kwiga umurongo mugari wa interineti wa 4G, tuba dushyiraho umusingi w’inzagihe."

Source: www.igihe.com

No comments:

Post a Comment

Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!

Popular Posts