You are welcome on INDANGAMIRWA Official Blog / Murakaza neza ku rubuga rw' INDANGAMIRWA

Welcome message

Rwandan Students Abroad "Indangamirwa" are pleased to welcome all visitors of this blog. It will be our pleasure if you get informed about what is going on in Rwanda and if you take time to tell us what you plan to do for its sustainable development.

Enjoy the blog content.
-------------------------------------------------------------------------------

Wednesday, December 7, 2011

Dushaka kubakira ku nararibonye no ku mbaraga z’abato- Perezida Kagame
Nyuma yo kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika, abaminisitiri babiri bashya ndetse n’umwe utari wararahiye barahiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2011, aho Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ikigamijwe ari ukubakira ku nararibonye ndetse no ku mbaraga z’abato. Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Abarahiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni Minisitiri mushya w’Uburezi Dr. Biruta Vincent ; Minisitiri mushya w’Urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Agnes Kalibata utari wararahiye ubwo abandi barahiraga.

Mu ijambo rye rigufi, Perezida Kagame yashimangiye ko gahunda ya Leta mu gushyiraho abayobozi ahanini ishingiye ku kubakira ku bafite inararibonye ndetse n’abagifite imbaraga.

Yagize ati : “Dushaka kubakira ku nararibonye nka Dr. Biruta kuko muzi ibyo yagezeho akiri muri Sena ndetse tukaba twaranamushimiye. Bityo rero tugendere ku byo azi twubake uburezi bw’abana bacu”.

Yongeyeho ati : “Twubakire kandi ku mbaraga z’abakiri bato nka Philbert, bityo urubyiruko rwacu rwiyobore. Si ibyo gusa kandi kuko urwego rw’urubyiruko duteganya ko rwiyobora n’ubwo tutarabinoza neza, abo tuzamuha bose ni urubyiruko”.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yongera gusaba Abanyarwanda gukomeza gushyiramo imbaraga ngo aho u Rwanda rushaka kugera rugereyo kuko ngo ukurikije aho igihugu kigeze nta kidashoboka.

Minisitiri mushya w’Urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert afite impamyabumenyi y’ikirenga (Masters) mu ikoranabuhanga yakuye mu gihugu cya Singapore ndetse n’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE). Aganira na IGIHE.com, yavuze ko yakiriye neza uyu mwanya yahawe kandi akaba ari amahirwe mu gukorera igihugu.

Yagize ati : “Ni ibyishimo nagiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi guhera ejo ndatangira akazi kuko ari amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye, kandi imbaraga zirahari”.

Minisitiri mushya w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta we mu magambo make yavuze ko aka ari akazi nk’akandi kandi ubushake abufite, ndetse ngo yiteguye guhita agatangira.

Minisitiri Kalibata nawe aganira na IGIHE.com yavuze ko ibyo bagezeho mu myaka ine ari byinshi kandi yiteguye gushimangira ibyo bagezeho ngo hato batazasubira inyuma kandi ngo bazarushaho kongera ingufu.

Source: igihe.com


No comments:

Post a Comment

Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!

Popular Posts