You are welcome on INDANGAMIRWA Official Blog / Murakaza neza ku rubuga rw' INDANGAMIRWA

Welcome message

Rwandan Students Abroad "Indangamirwa" are pleased to welcome all visitors of this blog. It will be our pleasure if you get informed about what is going on in Rwanda and if you take time to tell us what you plan to do for its sustainable development.

Enjoy the blog content.
-------------------------------------------------------------------------------

Wednesday, January 16, 2013

Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma igiye gufungura ishuri ryisumbuye mu Rwanda

H.E Paul KAGAME, Dr. Vincent Biruta nabashyiti bava muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma

Izi ntumwa ziyobowe na Dr.Mike O’Neal ziri mu Rwanda bagaragaje igishushanyo mbonera cy’ishuli n’abatekinisiye baje kureba aho Leta y’u Rwanda yabahaye kubaka mu karere ka Kicuciro mu murenge wa Gahanga.
Biteganyijwe ko iri shuri ryisumbuye rizitwa Central Africa School of Excellency rizacumbikira abanyeshuri bazaryigamo.
Dr. Mike avuga ko iri shuri rizanakira abanyeshuri baturutse muri aka karere u Rwanda ruherereyemo aho ibikorwa bizaba byarangiye mbere y’umwaka wa 2015.
Dr. Mike O’Neal avuga ko hatorantijwe u Rwanda kubera ko rusanzwe rufitanye umubano n’iyi kaminuza, aho abanyeshuri b’ Abanyarwanda bagera kuri 60 baryigamo, ikindi kandi ngo bakaba barasanze u Rwanda rutekanye.

Dr. Mike akomeza ashimira uruhare Leta y’u Rwanda ikomeje kubagaragariza mu kwihutisha ibikorwa byo kubaka iri shuri ryisumbuye akaba kandi ashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’uburezi Dr. Vincent Biruta yatangaje ko iri shuri rije kunganira amashuri asanzwe mu gihugu mu gutanga uburezi bufite ireme aho Leta y’u Rwanda yabahaye ikibanza bazubakamo.
Hashize imyaka igera kuri 9, Oklahoma Christian University ifitanye umubano wihariye na Leta y’u Rwanda. Kugeza ubu hari abanyeshuri biga muri iyo kaminuza icyiciro cya gatatu cya hakoreshejwe iyakure kandi bakaba bafite gahunda yo kuzashinga kaminuza mu Rwanda nyuma y’itangiza ry’ishuri ryisumbuye.

1 comment:

  1. Iri shuri turihanzeho amaso. Icyakora Leta irebe uko ritazaba iry'abifite ku mufuka gusa. Ahubwo excellent pupils bazahabwe inzira yo kubonamo imyanya.

    ReplyDelete

Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!

Popular Posts