H.E Paul KAGAME, Dr. Vincent Biruta nabashyiti bava muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma |
Izi ntumwa ziyobowe na Dr.Mike O’Neal ziri mu Rwanda bagaragaje igishushanyo mbonera cy’ishuli n’abatekinisiye baje kureba aho Leta y’u Rwanda yabahaye kubaka mu karere ka Kicuciro mu murenge wa Gahanga.
Biteganyijwe ko iri shuri ryisumbuye rizitwa Central Africa School of Excellency rizacumbikira abanyeshuri bazaryigamo.
Dr. Mike avuga ko iri shuri rizanakira abanyeshuri baturutse muri aka karere u Rwanda ruherereyemo aho ibikorwa bizaba byarangiye mbere y’umwaka wa 2015.
Dr. Mike O’Neal avuga ko hatorantijwe u Rwanda kubera ko rusanzwe rufitanye umubano n’iyi kaminuza, aho abanyeshuri b’ Abanyarwanda bagera kuri 60 baryigamo, ikindi kandi ngo bakaba barasanze u Rwanda rutekanye.
Dr. Mike akomeza ashimira uruhare Leta y’u Rwanda ikomeje kubagaragariza mu kwihutisha ibikorwa byo kubaka iri shuri ryisumbuye akaba kandi ashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’uburezi Dr. Vincent Biruta yatangaje ko iri shuri rije kunganira amashuri asanzwe mu gihugu mu gutanga uburezi bufite ireme aho Leta y’u Rwanda yabahaye ikibanza bazubakamo.
Hashize imyaka igera kuri 9, Oklahoma Christian University ifitanye umubano wihariye na Leta y’u Rwanda. Kugeza ubu hari abanyeshuri biga muri iyo kaminuza icyiciro cya gatatu cya hakoreshejwe iyakure kandi bakaba bafite gahunda yo kuzashinga kaminuza mu Rwanda nyuma y’itangiza ry’ishuri ryisumbuye.
Iri shuri turihanzeho amaso. Icyakora Leta irebe uko ritazaba iry'abifite ku mufuka gusa. Ahubwo excellent pupils bazahabwe inzira yo kubonamo imyanya.
ReplyDelete