ITANGAZO RIVUYE MU BIRO BYA MINISITIRI W’INTEBE
Nk’ uko biteganywa n’ Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere Tariki ya 25 Gashyantare 2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma k’ uburyo bukurikira:
1. Minisitiri w’ Intebe: Dr. HABUMUREMYI PierreDamien
2. Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ Ubworozi: Dr. KALIBATA M. Agnes
3. Minisitiri w’ Umutungo Kamere: (Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije Na Mine): KAMANZI Stanislas
4. Minisitiri w’ Umuco na Siporo: MITALI Protais
5. Minisitiri w’ Ibikorwa Remezo: Professor LWAKABAMBA Silas
6. Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu: MUSONI James
7. Minisitiri w’ Imali n’ Igenamigambi: Amb. Gatete Claver
8. Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda: KANIMBA Francois
9. Minisitiri w’ Ubuzima: Dr. BINAGWAHO Agnes
10. Minisitiri w’ Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta: KARUGARAMA Tharcisse
11. Minisitiri w’ Uburezi: Dr. BIRUTA Vincent
12. Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo: MUREKEZI Anastase
13. Minisitiri w’ Umutekano mu Gihugu : Sheikh HARELIMANA Mussa Fazil
14. Minisitiri ushinzwe Umuryango w’ Ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba : MUKARURIZA Monique
15. Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubutwererane MUSHIKIWABO Louise
16. Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y’ Inama y’ Abaminisitiri: MUSONI Protais
17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango: GASINZIGWA Odda
18. Minisitiri w’ Ingabo: Gen. KABAREBE James
19. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: TUGIREYEZU Venantia
20. Minisitiri w’ Ibiza no Gucyura Impunzi: MUKANTABANA Serafine
21. Minisitiri w’ Urubyiruko n’ Ikoranabuhanga: NSENGIMANA Jean Philbert
22. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye: Dr. HAREBAMUNGU Mathias
23. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe Amashuri y’ Imyuga n’ Ubumenyingiro: NSENGIYUMVA Albert
24. Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwa Remezo ushinzwe Gutwara abantu n’ ibintu:
Dr. NZAHABWANIMANA Alexis
25. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’ Abaturage n’ Amajyambere rusange: Dr. MUKABARAMBA Alvera
26. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’ Ubuvuzi bw’ ibanze: Dr. ASIIMWE Anita
27. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ushinzwe Ubutwererane: Amb. GASANA Eugene Richard
28. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’ Amazi : ISUMBINGABO Emma-Francoise
29. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’ Amabuye y’ agaciro: IMENA Evode
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi yashyizeho Guverineri wa Banki Nkuru y’ u Rwanda :
Bwana RWANGOMBWA John
Bikorewe i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2013
Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien
Minisitiri w’ Intebe