Minisiteri y’ ububanyi n’Amahanga ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, irimo gutegura icyiciro cya gatandatu cy’Itorero ry’urubyiruko rutuye mu mahanga. Iryo Torero rizibanda ku nsanganyamatsiko “Uruhare rw’urubyiruko muri gahunda y’u Rwanda yo guharanira Kwigira”. Iri Torero rizabera mu ishuri rya Gisirikare i Gako, kuva ku wa 29 Nyakanga kugera ku wa 10 Kanama 2013.
Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, iri torero rikazaba ari umwanya mwiza wo kuganira kuri politike y’igihugu, iterambere ndetse n’ibyagezwemo mu kubaka ubukungu bwacyo. Abazaryitabira kandi bazaboneraho umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’igihugu, banirebera ubwiza bwacyo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irashishikariza urubyiruko rwose rubyifuza kwiyandikisha babinyujije kuri e-mail : dgrca@minaffet.gov.rw, cyangwa bagahamagara telefoni nimero : (+250)788465298. Abazaba biyandikishije bazahurira kuri Sitade Amahoro i Remera, ku cyumweru ku wa 28 Nyakanga 2013 saa sita z’amanywa aho bazava berekeza i Gako.

Source: www.igihe.com
No comments:
Post a Comment
Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!