
Uko kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge na 18 yo kwibohora biteguye
Ku ya Mbere Nyakanga 2012 imyaka 50 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge bwakuye ku Babirigi. Ku wa Kane Nyakanga 1992 ku wa Kane Nyakanga 1994 ku wa Kane Nyakanga 2012, imyaka 18 izaba ishize u Rwanda rwibohoye. Iyi minsi mikuru ngaruka mwaka irizihirizwa hamwe kuri icyi Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga.
Imihango yo kwizihiza iyo minsi yombi ku rwego rw’Igihugu irizizihirizwa kuri Stade amahoro i Remera, ariko kandi no hirya no hino midughudu hateguwe ibirori byo kwizihiza iyi minsi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle aratangaza ko amarembo ya Stage Amahoro aba afunguye guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo, aho abantu bazabasha gususurutswa n’abahanzi batandukanye, baba ingabo ndetse n’amatorero atandukanye.
Abaturage kandi hirya no hino mu gihugu bazabasha kwifatanya na Perezida Kagame muri ibyo birori, hakoresheje ikoranabuhanga ndetse n’ibyumba by’indangurura majwi.
No comments:
Post a Comment
Please consider values and avoid taboos. Choose "Name/URL" to comment as.Thanks!